Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri Mali, Souleymane Daffe, agenera ubutumwa abafana abizeza kuzabaha ibyishimo.
Ni umukinnyi wageze ku kibuga cy'indege i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025.
Souleymane Daffe ukina mu kibuga hagati yugarira ndetse akaba akina no mu mutima w'ubwugarizi ariko akaba aho akunda cyane ari mu kibuga hagati, yavuze ko icyatumye ahitamo kwerekeza muri Rayon Sports ari ukubera ko ari ikipe nini ndetse n'abayobozi bayo bakaba baramuvugishije neza.
Yagize ati: "Rayon Sports ni ikipe nini, narebye uko ikora ndeba uko ibayeho ndeba na buri kimwe, bimpa imbaraga zo kuba ndihano. Icyongeyeho ubuyobozi bwamvugishije neza, ibyo byose byampaye imbaraga zo kuba ndi hano".
Yavuze ko mbere yo kuza muri Rayon Sports atigeze avugisha abandi banya-Mali bakiniye Rayon Sports barimo Omar Sidibe, Diarra na Adama Bagayogo uyirimo kugeza uyu munsi.
Yageneye ubutumwa abafana avuga ko azakora buri kimwe kugira ngo abashimishe. Yagize ati: "Ndabizi ko banyitezeho ibintu bihambaye ariko nababwira ko ndi hano kubera impamvu nziza zo gukina no kunyura abafana. Rero nzakora buri kimwe ngo mbashimishe ndabyizeye".
Uyu mukinnyi yavuze ko Umujyi wa Kigali ari mwiza ugereranyije n'uwa Mali, Bamako ndetse ko umukino Rayon Sports ifite mu mpera z'icyumweru yiteguye gukina dore ko ari byo bimuzanye.
Souleymane Daffe amasezerano y'umwaka n'igice mu ikipe ya Rayon Sports akaba yarakinags muri Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso. Yanakinnye kandi muri AS Real de Bamako y'iwabo muri Mali.
Muri Mutarama Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 4 ari bo Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent umaze igihe akorana n’abandi imyitozo, rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy, Adulai Jaló wo muri Guineé-Bissau ndetse n'uyu munya-Mali ari nawe wari usigaye kuyigeramo.
Murera iratangira imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri iki Cyumweru yakira Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Souleymane Daffe ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Souleymane Daffe yakiriwe n'umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo n'umuyobozi w'abafana, Claude Muhawenimana
TANGA IGITECYEREZO